Ibicuruzwa bya CIMERWA byafashe isura nshya hagamijwe guha umuguzi amahitamo

Sima za CIMERWA zimenyerewe ku izina rya SIMANYARWANDA; 32.5 N na 42.5 N; zahinduriwe amazina zihinduka SURECEM, SUREROAD na SUREBUILD. Uru rutonde rukaba rugiye kubona inyongera ari yo sima ya 22.5X igiye kwinjizwa ku isoko ku izina rya SUREWALL.

Asobanura intego iri inyuma y’ivugurura ry’ibicuruzwa biriho, Umuyobozi mukuru wa CIMERWA PPC – Albert Sigei yavuze ko urutonde rwa “SURE” ari uburyo bwo gushyira abakiriya ba CIMERWA imbere ndetse no kubaha amahitamo.

Yagize ati: “Ibicuruzwa byacu bigamije gutanga amahitamo yagutse ku bakiriya bacu. Urutonde rwa ‘SURE’ rwateguranywe intego yo gufasha abakiriya bacu mu mikoreshereze ya sima aho buri bwoko bwa sima buri muri ‘SURE’ buzajya bukoreshwa icyo bwajyenewe, ‘SURE’ yatekerejwe igamije gushyira imbere ibisubizo bikwiranye n’ibyifuzo by’abakiriya bacu.” Bwana Sigei.

‘SURE’ ni urutonde rw’ibicuruzwa bya sima bigenewe kubahiriza intego zihariye z’ubwubatsi. SUREWALL ni sima y’ibikuta yagenewe kubaka inkuta no kubaka amatafari, SURECEM ni sima ikoreshwa byose, SUREROAD ni sima yubaka imihanda ndetse hakaba na SUREBUILD, sima igenewe imishinga iremereye. CIMERWA yatangaje ko ibi bicuruzwa bizahita biboneka ku isoko usibye SUREROAD izagaragara ku isoko nyuma.

“Twishimira ibyo dukora, intego yacu ni “Kubaka u Rwanda”. Mu kubaka u Rwanda twiyemeje gushyira umusanzu ukomeye mu buzima bw’abakiriya bacu kandi tubasaba gukomeza gukoresha SIMA NYARWANDA yacu bubahiriza imikoreshereze yihariye ya buri sima iri mu rutonde rwa ‘SURE’. Ibi bizafasha abakiriya bacu kubyaza umusaruro buri mufuka wa SIMA NYARWANDA baguze.” Bwana Sigei.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumaga imirimo ihagarara hirya no hino kubera gahunda ya #GumaMurugo. Ubu imirimo y’ ubucuruzi iri gufungurwa ubwo benshi basubira mu buzima busanzwe buhoro buhoro, urutonde rwa ‘SURE’ ruje ku isoko mu gihe kidasanzwe.

Jovith Maridadi – Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi, kwamamaza n’ikwirakwiza muri CIMERWA yasobanuye impamvu bashyize ‘SURE’ ku isoko muri iki gihe agira ati “Iki gihe ntabwo ari cyiza kuri benshi mu bucuruzi, bamwe bashobora no kuvuga ko dutangije urutonde rwa “SURE” mu gihe kitari cyiza. Ariko kuri CIMERWA twemera ko amakuba azana impinduka nziza, igihe kirageze rero ngo tuzinge amashati dusubire mu kazi. Ndabona nta bundi buryo bwiza bwo kubikora burenze guha sima abafatanyabikorwa bacu bakwirakwiza sima mu maduka mu rwego rwo kubaka ibibanza byari byarahagaritswe. Mu minsi izakurikira abakiriya bacu bazabona SIMA NYARWANDA mu ishusho nshya iriho ikirangantego ‘SURE’ ku mifuka iri mu maduka mu gihugu hose. ” Bwana Maridadi adusobanurira.