Kigali: Abafundi biyemeje kugira uruhare mu kurwanya imyubakire y’akajagari

Umujyi wa Kigali ufatanyije na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) biyemeje kunoza imyubakire n’imiturire muri Kigali, mu rwego rwo guca imyubakire y’akajagari ikunze guteza ibibazo n’ibihombo.

Abanyamuryango ba STECOMA (bambaye imyenda itukura) bifatanyije n'abitabiriye umuganda rusange i Karembure
Abanyamuryango ba STECOMA (bambaye imyenda itukura) bifatanyije n’abitabiriye umuganda rusange i Karembure

Izi nzego zongeye kuganira ku kunoza imikoranire ubwo bari bahuriye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022. Abitabiriye uwo muganda batangije ibikorwa byo kubaka inzu izacumbikamo umuyobozi w’ishuri ndetse n’abayobozi bamufasha mu bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Karembure.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, na we witabiriye uwo muganda, yavuze ko Sendika y’abubatsi STECOMA ifitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali mu bigendanye no kunoza umwuga w’ubufundi, hagamijwe kubaka inzu zirambye kandi zikomeye.

Ati “Mu bufatanye dufitanye harimo no kurwanya imyubakire y’akajagari. Muri iki cyumweru cyahariwe umufundi, turimo turafatanya mu kumenyekanisha uyu mwuga.”

Dr Mpabwanamaguru Merard yasabye abafundi kwirinda gushyigikira imyubakire y'akajagari
Dr Mpabwanamaguru Merard yasabye abafundi kwirinda gushyigikira imyubakire y’akajagari

Ati “Usanga abafundi ari bo bagaragara mu kubaka inzu z’utujagari. Kuba rero umufundi ari no muri sendika, biroroshye cyane kuba ubutumwa yabuhabwa, ndetse akanakangurira n’abandi kwirinda kujya kubaka mu kajagari.”

Mu bufatanye bafitanye n’Umujyi wa Kigali, harimo gukangurira abanyamuryango babo kutajya mu myubakire y’akajagari, ndetse no guhora bumva neza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Dr Mpabwanamaguru Merard yasabye abatuye Umujyi kuzibukira imyubakire y’akajagari, by’umwihariko abafundi n’abanyabukorikori bari muri sendika ya STECOMA bihanangirizwa kutishora mu bikorwa by’imyubakire itemewe.

Bayingana Jean Yves ukora muri CIMERWA yavuze ko bazafatanya n'abafundi mu kunoza akazi bakora
Bayingana Jean Yves ukora muri CIMERWA yavuze ko bazafatanya n’abafundi mu kunoza akazi bakora

Bayingana Jean Yves ushinzwe imenyekanishabikorwa muri CIMERWA, avuga ko na bo nk’uruganda rukora sima mu Rwanda bashyigikiye imyubakire ijyanye n’igihe, bakaba ari na yo mpamvu bashyigikiye ibikorwa by’ubwubatsi bwakozwe by’umwihariko ku muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu. Biyemeje by’umwihariko kugirana imikoranire n’abafundi kugira ngo banoze akazi kabo.

Ati “Navuga ko ikigenderewe cyane ari ukugarura ubuzima nyuma ya COVID-19. Icyorezo cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, bigira ingaruka ku mibereho y’abantu harimo n’abafundi.Nk’uruganda rukora sima nka kimwe mu by’ingenzi bikoreshwa mu bwubatsi, twiyemeje gufatanya na sendika yabo kugira ngo umufundi yongere ajye ahagaragara, amenye aho imirimo iri, hanyuma niba nta bikoresho afite, tube twamufasha kubona ibikoresho, yongere asubire ku murimo, bwa buzima bwari bwaratakaye kubera COVID-19, bwongere bugaruke.”

Nshimyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu Karere ka Kicukiro
Nshimyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu Karere ka Kicukiro

Nshimyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu Karere ka Kicukiro avuga ko basanzwe bafatanya n’ubuyobozi by’umwihariko mu bikorwa by’umuganda, akarusho umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu ukaba wahuriranye n’umunsi wo gusoza icyumweru cyahariwe umufundi.

Abanyamuryango ba STECOMA bavuga ko usibye kurwanya imyubakire y’akajagari, barimo na bo baratanga umusanzu mu kubakira abatishoboye hirya no hino mu turere. Nko muri Kigali muri Kicukiro, bavuga ko bubakiye inzu utishoboye i Masaka, i Kanombe na Niboye, hakaba n’uwo bazagabira inka igihe azaba arimo gutaha inzu.

Kuba biyemeza kubakira umuntu inzu ku buntu bakayimuha, Nshimyumukiza avuga ko biterwa n’imyumvire myiza bamaze kugira yo gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwiyubakira Igihugu.

Ati “Iyo wubakiye umuntu utishoboye, hari icyo uba ukoze mu kubaka umuryango nyarwanda.”

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, na we yihanangirije abubatsi bashyigikira imyubakire y’akajagari, kimwe n’abarya ruswa mu myubakire, kuko bibangiriza isura n’izina ryabo.

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yasabye abafundi guhesha ishema umwuga bakora
Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste, yasabye abafundi guhesha ishema umwuga bakora

Ati “Ibyo ndabasaba ko hatagira umuntu wacu ubigwamo, kuko turashaka ko umwubatsi wese muri Kigali yaba abarizwa muri sendika yacu ya STECOMA.”

Mu bufatanye n’inzego zitandukanye kandi, abanyamuryango b’iyi sendika barateganyirizwa amahugurwa, ku buryo mu myaka nibura ibiri bazahugura abafundi bagera ku bihumbi bine.

Ahabereye umuganda hatangiwe n'urukingo rwa COVID-19
Ahabereye umuganda hatangiwe n’urukingo rwa COVID-19

Andi mafoto yaranze umuganda rusange i Karembure muri Kicukiro:

Abitabiriye umuganda bari begerejwe na serivisi zo kwikingiza COVID-19
Abitabiriye umuganda bari begerejwe na serivisi zo kwikingiza COVID-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka