CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’imari n’imigabane - RSE

Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) gihamya ko CIMERWA Plc ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’imigabane nubwo imaze igihe gito iryinjiyemo.

CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry'Imari n'Imigabane nubwo irijeho vuba
CIMERWA ihagaze neza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nubwo irijeho vuba

Iyo sosiyete ikora sima yinjiye ku isoko ry’Imari n’Imigabane muri Kanama uyu mwaka, ihita iba iya cumi kuri iryo soko ry’u Rwanda, bituma rihita ryongererwa icyizere na Banki y’isi muri gahunda yo koroshya ishoramari, kuko iyo Banki isaba ko nibura igihugu kigira ibigo 10 bikomeye biri ku Isoko ry’Imari n’imigabane kugira ngo kigirirwe icyo kizere.

Nyuma y’amezi make icyo kigo kigiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, kivuga ko cyinjije miliyari 63 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyari cyarihaye intego yo kwinjiza milyari 61, kikaba kandi cyarabonye inyungu ya miliyari 1,95 z’Amafaranga y’u Rwanda, hamaze gukurwaho imisoro n’andi mafaranga yakoreshejwe.

Ubucuruzi bwa CIMERWA kandi bwazamutseho 1% muri uyu mwaka ugererasnyije n’ushize, nubwo hari iminsi uruganda rutakoze neza kubera ibihe bigoye igihugu cyari kirimo kubera icyorezo cya Covid-19.

Urwo ruganda rutangaza ko rwageze ku musaruro udasanzwe muri Nyakanga uyu mwaka, kuko rwakoze toni 55,000 za sima muri uko kwezi konyine, ngo rwagombaga gukora cyane kugira ngo ruhaze isoko kuko sima iva hanze itinjiraga nk’uko byari bisanzwe, nk’uko bigarukwaho na Albert Sigei, Umuyobozi mukuru warwo.

Agira ati “Ibyo bigaragaza ko CIMERWA ari ikigo gishyira ingufu mu byo gikora. Mu guhangana n’ingaruka za Covid-19, ikigo cyashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo imirimo ikomeze kandi kigere ku ntego cyihaye”.

Ku isoko ry’imigabane ryo mu Rwanda nubwo hari mu gihe cya Covid-19, CIMERWA yagurishije imigabane ibihumbi 205, ngo bikaba bitanga ikizere ku isoko kandi bikazakurura abandi bashoramari, nk’uko bitangazwa na Celestin Rwabukumba, Umuyobozi mukuru wa RSE.

Ati “Ibyo iyo sosiyete yageze mu gihe gito nk’iki birashimishije, ntekereza rero ko ari ikintu cyakangurirwa n’abandi nkurikije uko twe tubyumva, cyane ko hari henshi habonetse ibihombo”.

Arongera ati “Turateganya kuzabona inyungu zituruka ku bandi bashoramari, cyane ko benshi bazaba babonye uko CIMERWA yabyitwayemo neza. Bumvaga babibonamo urwunguko ariko bari bategereje kureba uko bigenda”.

Mu bindi bigo byiyandikishije ku Isoko ry’Imari n’Imigabane harimo Banki ya Kigali (BK), Bralirwa, Crystal Telecoms, I&M Bank, Nation Media Group, Uchumi, Equity Bank, Kenya Commercial Bank na South Africa’s RH Bophelo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndashaka numero z’umuhuza w’isoko ry’imari n’imigabane. Murakoze

Tuyishime Theoneste yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Ndashaka numero z’umuhuza w’isoko ry’imari n’imigabane. Murakoze

Tuyishime Theoneste yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Ese ko nimero yo muri RSE idacamo barahinduye? Ko dushaka kuza kugura imigabane murakoze mudahaye nimero zabahuza kw’Isoko ry’Imari nimigabane

Katishatike Mike yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Mutubarize uburyo umuntu yatangira gukorana nibigo byimari mu rwanda
Dukeneye amakuru arambuye kuri rino soko byumwihariko cimerwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Dukeneye nimero ya telephone y’abahuza b’ibigo by’imari n’abashoramari

[email protected] yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ese iyo migabane yibyo bigo byiyandikishije izajya hanze ryari? Bijye byirohereza nabashya ark

Irabizi Claudine yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka